بِسۡمِ ٱللَّهِ ٱلرَّحۡمَٰنِ ٱلرَّحِيمِ

Ansar Allah Muslim Community

Umuryango Ansar Allah ni umuryango wa kiyisilamu ushingiye kuri Kor-ani na Sunna y'intumwa y'Imana (s) yonyine.

Manuka hasi

Turi Abagandukira Imana

Abo turi bo

Turi Umuryango wa kiyisilamu ugizwe n'abayisilamu b'ingeri zinyuranye, hirya no hino ku isi. Abawugize bahujwe no kwemera ubuyisilamu bw’umwimerere n’indangagaciro zabwo no kwitarura ibihimbano bibwitirirwa.

Nk’uko byari bimeze ku gihe cy’Intumwa y’Imana (S), nta mazehebu tubarizwamo muzo abayisilamu bihimbiye. N’ubwo izo mazehebu ari isôko n’umurage w’ubumenyi ku buyisilamu; twemera nta shiti ko igitabo cy’Imana (Kor-ani) mbere ya byose, hanyuma Hikma [Sunna nyakuri y’intumwa y’Imana (S)] aribyo byonyine bigomba gukurikizwa. Icyo bitabujije n’icyo bitategetse ni umwihariko, uwemera yakoramo uko ashaka (mubâh).

Duharanira ubumwe n’ubuvandimwe mu bayisilamu bose ku isi yose nta mupaka. Ubwo bumwe n’ubuvandimwe bugomba kurangwa na umma imwe rukumbi itagira uwo iheza n’umwe mu bayigize, iri mu rugero ruringaniye (ummatan wasatan), yashyiriweho gukorera abantu bose ngo ibabere icyitegererezo itaranzwe no gukabya no guheza inguni cyangwa kutihanganira abandi.

Ubwisanzure, kugira gahunda na disipuline nibyo shingiro ry’ibyacu. D’AWA ILALLÂHI (guhamagarira bose kuyoboka Imana y’ukuri), AMRI BIL M’ARÛF (kubwiriza ibyiza) na NAHYI ’ANIL MUNKAR (kubuza ibibi) ni umurimo twiyemeje ubuzima bwose.

Twogeza ibyo kugira umutima n’umuco wa kimuntu usaba kubaha no kubahiriza cyane ubuzima n’agakiro ka Muntu, uburinganire hagati y’umugabo n’umugore; ubutabera butavangura kuri bose, n’ubufatanye n’ubwisungane mu mahoro n’umudendezo nta nzitizi n’imbogamizi

© ANSAR ALLAH MUSLIM COMMUNITY

Menya byinshi ku byo twemera

Intego yacu

D’AWA ILALLÂHI (guhamagarira abantu bose kuyoboka Imana y’ukuri), AMRI BIL M’ARÛF (kubwiriza ibyiza) na NAHYI ’ANIL MUNKAR (kubuza ibibi) ni umurimo twiyemeje ubuzima bwose.

Indagagaciro zacu

Ni-Na-Iba-Ada

Nizwaamu

Kugira gahunda no kuyubahiriza muri buri kintu cyose

Nazwaafa

Kurangwa n'isuku y'umutima n'umubiri.

Ibaada

Kurangwa n'ibikorwa byiza mu buzima bwa buri munsi.

Adaabu

Kurangwa n'umuco mwiza n'imyitwarire myiza mu mibanire n'abandi.

Mu cyumweru cyose

Ibikorwa byacu

Gahunda zica kuri uru rubuga cyumweru ni izi zikurikira:

Amasomo ya audio

Ku wa 2

Buri wa kabiri ducishaho inyigisho yateguwe n'umwe mu bamenyi bacu mu buryo bwa audio

Adhkaar

Ku wa 4

Adhkaar ni ubutumwa bw'umuryango Ansar Allah ku banyamuryango buri cyumweru.

Urwibutso

Ku wa 5

Buri wa gatanu hasohoka u rwibutso ruciye kumbuga zacu za youtube rugamije gutanga inyigisho zigendanye nibihe tugezemo

Amasomo y'ubumenyi bw'Idini

Ku cyumweru

Amasomo y'ubumenyi bw'idini agenewe abantu b'ingeri zose

Mutuze mwese murakaza neza

ANSAR ALLAH MUSLIM COMMUNITY ni umuryango ubereyeho guhamagarira abantu bose kuba abagaragu b'Imana yonyine

Dusure