Umuryango wacu
Abo turi bo
Turi Umuryango wa kiyisilamu ugizwe n'abayisilamu b'ingeri zinyuranye, hirya no hino ku isi. Abawugize bahujwe no kwemera ubuyisilamu bw’umwimerere n’indangagaciro zabwo no kwitarura ibihimbano bibwitirirwa.
Nk’uko byari bimeze ku gihe cy’Intumwa y’Imana (S), nta mazehebu tubarizwamo muzo abayisilamu bihimbiye. N’ubwo izo mazehebu ari isôko n’umurage w’ubumenyi ku buyisilamu; twemera nta shiti ko igitabo cy’Imana (Kor-ani) mbere ya byose, hanyuma Hikma [Sunna nyakuri y’intumwa y’Imana (S)] aribyo byonyine bigomba gukurikizwa. Icyo bitabujije n’icyo bitategetse ni umwihariko, uwemera yakoramo uko ashaka (mubâh).
Duharanira ubumwe n’ubuvandimwe mu bayisilamu bose ku isi yose nta mupaka. Ubwo bumwe n’ubuvandimwe bugomba kurangwa na umma imwe rukumbi itagira uwo iheza n’umwe mu bayigize, iri mu rugero ruringaniye (ummatan wasatan), yashyiriweho gukorera abantu bose ngo ibabere icyitegererezo itaranzwe no gukabya no guheza inguni cyangwa kutihanganira abandi.
Ubwisanzure, kugira gahunda na disipuline nibyo shingiro ry’ibyacu. D’AWA ILALLÂHI (guhamagarira bose kuyoboka Imana y’ukuri), AMRI BIL M’ARÛF (kubwiriza ibyiza) na NAHYI ’ANIL MUNKAR (kubuza ibibi) ni umurimo twiyemeje ubuzima bwose.
Twogeza ibyo kugira umutima n’umuco wa kimuntu usaba kubaha no kubahiriza cyane ubuzima n’agakiro ka Muntu, uburinganire hagati y’umugabo n’umugore; ubutabera butavangura kuri bose, n’ubufatanye n’ubwisungane mu mahoro n’umudendezo nta nzitizi n’imbogamizi
© ANSAR ALLAH MUSLIM COMMUNITY