2026 Kamena 4
ADHKAAR No. 747: UMUHANUZI W’IBAMBE
ADHKAAR No 747 yo kuwa 04/06/2026 = 18/Dhul-Hijja/1447
UMUHANUZI W’IBAMBE
Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.
IRIBURIRO
Bitangijwe ku bw’izina ry’Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w’umunsi w’ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; ishimwe n‘ikuzo ni ibyayo. Amahoro n’imigisha nibisakare k’uwasozereje intumwa n’abahanuzi, Muhammad (S) n’umuryango we. Muri Adhkaar y’ubushize twarebeye hamwe ingingo irebana no “Kwirinda ubwirasi”. Uyu munsi turavuga ku “muhanuzi w’ibambe” hagamijwe kugaragaza ko intumwa y’Imana Muhammad (S) yari umunyempuhwe kubo yabanaga nabo, abakuru n’abato, abemera n’abatemera, ndetse no ku banzi be. Yari umunyampuhwe ku biremwa byari bimukikije nk’amatungo, inyamaswa n’ibiti, n’udusimba. Muri iyi Adhkaar turibukiranya ko ibyo biri mu byo duhamagarirwa kumufataho urugero, cyane mu isi ya none irangwa no kwikunda cyane no kubura impuhwe.
UMUHANUZI W’IBAMBE
Impuhwe (Ar-rahma) ni umwe mu mico myiza ikomeye cyane mu buyisilamu. Imana ubwayo mu bisingizo byayo (amazina) harimo Ar-Rahmān (Nyirimpuhwe zihebuje) na Ar-Rahīm (Nyirimbabazi). Umunyempuhwe ni umuntu ugira impuhwe, ugirira abandi neza kandi akabababarira, ibibabangamiye, bikamubabaza. Muri uko kubabara, akihatira kubafasha cyangwa kuborohera. Mu rwego rw’ubuyisilamu, kuba umunyempuhwe ni umwe mu mico myiza yaranze intumwa y’Imana Muhammad (S).
“Twakohereje uri impuhwe ku biremwa byose”. (Kor ani 21: 107)
Intumwa y’Imana (S) yagiye gukora d’awa mu mujyi wa Taifu mu majyepfo ya Makka, abaturage baho bayisanganiza insoresore zabo zayiteye amabuye umugenda, ivirirana amaraso. Aho gusabira abo bantu ibihano, yasabye Imana kubababarira igira iti:
“Mana Nyagasani! Babarira benewacu kuko batazi ibyo bakora.” Sahîhi Bukhâri, hadisi 6929; Sahîhi Muslim, hadisi 4646.
Intumwa y’Imana (S) yoroheraga cyane abo yabanaga nabo ikabagirira impuhwe
“Ku bw’impuhwe z’Imana waraboroheye. Iyo uza kuba umunyamwaga n’umutima mubi bari kuguhungira kure...” (Kor ani 3: 159)
Intumwa y’Imana (S) yaravuze iti: “Haba ubwo mpaguruka gusenga nshaka ko isengesho riba rirerire ariko nkumva umwana urira, nkarihina kubera kwanga ko nagora nyina w’umwana.” Sahîhi Bukhâri, hadisi 707.
Imana iti :
"Rwose mwamaze kugerwaho n’intumwa ibakomokamo; iremererwa cyane n’ingorane muhura nazo, ibitayeho bikomeye kandi ni nyempuhwe nyinshi, ikaba n’Inyembabazi ku bemera." Kor-ani 9 :128
Intumwa y’Imana (S) yarwanyijwe cyane n’Abanyamakka bayiziza kubagezaho ubutumwa bw’Imana bwahakanaga ubumana bw’amashusho basengaga. Barayisebeje, barayitoteza, bica abayoboke bayo abandi barahunga bataye utwabo twose.
Mu mwaka wa 6 hijiriya (6H) bayibujije gukora hijja yari yagambiriye nk’abandi baturage iri kumwe n’abasahaba bayo bagera ku 1400. Yaje kugirana n’abanyamakka amasezerano y’amahoro yagombaga kumara imyaka 10. N’ubwo ayo masezerano yari abogamiye cyane ku nyungu z’abanyamakka, mu mwaka wa 8 hijiriya ntibayubahirije, bayarenzeho bica abari bafitanye amasezerano n’intumwa y’Imana (S) yo gutabarana. Muri uwo mwaka intumwa y’Imana Muhammad (S) yateye Makka iyifata nta mirwano ibaye.
Yabajije ingabo z’abanyamakka zasuherewe iti : « Murabona uyu munsi ndibubagenze nte ? » Ari abo banyamakka ari n’ingabo z’abayisilamu, bose bari bazi ko ari umunsi wo guhora, amaraso akameneka. Ariko umuhanuzi w’ibambe yabagiriye impuhwe, anabababarira amabi yose bamukoreye, arababwira ati : « Idh-abû, fa antum tulaqa = Nimwigendere muri abarekwe. » Sunan al Kubra li Nasâi, hadisi 18275.
UMUSOZO
Imana iti :
“Rwose, mufite urugero rwiza ku ntumwa y’Imana. Ibyo ni k'uwizigira Imana n’umunsi w’imperuka kandi akibuka Imana cyane”. Kor ani 33:21
Bavandimwe badayi, tumaze kwibukiranya ko kugira impuhwe ari umuco mwiza waranze ubuzima bwose bw’intumwa y’Imana Muhammad (S) duhamagarirwa gufataho urugero rwuzuye. Imana yacu ni Nyirimpuhwe Nyirimbabazi, impuhwe zayo zigera ku biremwa byayo byose mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Nimucyo rero duharanire kugira impuhwe mu mibereho n’imigirire yacu ya buri munsi. Tuzigirire ababyeyi bacu, abo twashakanye, abo twabyaye, abo dufitanye isano ya hafi, abaturanyi bacu n'abandi bose tubana na bo, ndetse n'ibidukikije muri rusange.
Aho impuhwe ziri haba urukundo, ubumwe n'ubwiyunge mu miryango mu baturanyi no muri rubanda muri rusange. Umuyisilamu, by’umwihariko umudayi, ni uworohereza abandi, akabifuriza ibyiza nk'uko nawe ubwe abyifuza. Ni urangwa n’impuhwe aho ari hose no mubyo akora byose, ni ubasha kubabarira igihe cyose bibaye ngomwa.
Twirinde amagambo n'ibikorwa bibabaza abandi, ahubwo tujye dukoresha imvugo nziza n'ibikorwa byiza. Twibuke ko uwagiriye impuhwe ibiremwa, nawe Imana izamugirira impuhwe mu isi no ku munsi w'imperuka.
Twihatire kuba abakurikiye intumwa Muhammad (S) koko, no kuyifataho urugero rwiza kandi rwuzuye mu mibereho yacu ya buri munsi. Dusabe Imana gutunganya imitima yacu no kuyisenderezaho impuhwe, ineza n’urukundo.
Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.