2026 Kamena 25
ADHKAAR No. 750: MU RUGO RW’INTUMWA Y’IMANA (S)
ADHKAAR No 750 yo kuwa 25/06/2026 = 09/Muharram/1448
MU RUGO RW’INTUMWA Y’IMANA (S)
Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.
IRIBURIRO
Bitangijwe ku bw’izina ry’Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w’umunsi w’ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; ishimwe n‘ikuzo ni ibyayo. Amahoro n’imigisha nibisakare k’uwasozereje intumwa n’abahanuzi, Muhammad (s) n’umuryango we. Adhkaar y’ubushize yavuze “ku bigeragezo mu ngabire z’Imana”, aho twibanze mu kwibutsa ko ibigeragerazo bishobora kuva mu byo twishimira nk’ingabire z’Imana.
Adhkaar y’uyu munsi iratwibutsa ibyo “mu rugo rw’intumwa y’Imana (S)”. Intego ikaba ari ukureba uko intumwa y’Imana (S) yabaniraga abagore bayo n’abana bayo, n’uko yitaga ku nshingano nk’umugabo uyoboye urugo, uko yacyemuraga ibibazo bivutse haba mu bana cyangwa mu bagore bayo n’ibindi... Ibyo bikaduha urugero rw’uko natwe dukwiye kwitwara mu ngo zacu, buri wese mu mwanya we, twita ku cyatuma zitungana zikanatunganira Imana.
MU RUGO RW’ INTUMWA Y’IMANA (S)
Intumwa y’Imana Muhammad (S), yabaye umuyobozi w’abemera, iyobora imbaga y’abari baremeye ubuyisilamu n’abandi baturage bari mu gihugu batabwemeraga. Usibye izo nshingano zo kuyobora igihugu ishingiye ku byo yahishurirwaga, yari n’umuyobozi w’urugo rwayo rugizwe n’abagore n’abana yabyaye n’abo yareraga ikabafata nk’abayo.
Imibanire yayo n’abagore bayo n’abana bayo, ni ikintu yahaga agaciro gakomeye kandi ikacyitaho, ikagikorana urukundo, impuhwe, no kububaha. Ibyo bikaba bimwe mu bituma urwo rugo ruba urw’intangarugero. Abagore bayo yabakundaga bose nta "Nyirankundwakaza" cyangwa "Nyirantabwa". Intumwa y’Imana (S) kandi yakundaga abana bose n’abuzukuru, baba ab’abahungu cyangwa ab’abakobwa ikabaha agaciro kamwe. Iyo mico ikaba ikwiye kutubera urugero rw’isôko idakama y’umwuka w’ubwumvikane, ubwuzuzanye, urukundo, kugira ngo imiryango yacu itunganirwe.
Iyo mico y’intumwa y’Imana Muhammad (S), yaje ikosora imico gakondo yari yiganje mu barabu, yo kudaha agaciro umwana w’umukobwa, aho uwabyaraga umukobwa yumvaga ko agushije ishyano, asuzuguritse mu bandi bagabo, ndetse bamwe bagahitamo kubica. Abarabu b’icyo gihe batekerezaga ko atazabasha gukorera umuryango ibyawuteza imbere mu bukungu cyangwa se ntabashe kuwurwanirira, bakumva ko ahubwo aje kuba umutwaro w’umuryango mu kumutangaho ibyo kumutunga kandi ntacyo azawumarira.
Guha agaciro abana bose, kunoza umubano n’abana bayo n’abagore bayo byazanye indangagaciro nshya ubuyisilamu bwubakiyeho; bibera abantu benshi urugero ruhambaye mu kubaka ingo nziza, abazigize bagakundana bakuzuzanya, bakaba abagaragu beza koko bubaha Imana n’intumwa yayo (S).
“Al Bara-a (ibn ‘Azibu) yavuze ko yabonye intumwa y’Imana (S), Hassan ibn ‘Aliy ayiri ku bitugu ivuga iti: "Mana yanjye! Ndamukunda na We mukunde". Sahîhi Bukhâri, hadisi 3749.
Intumwa y’Imana Muhammad (S), yerekaga abana n’abuzukuru ubwuzu n’urugwiro ibahobera, ibasoma, ibyo bikaba bitarabagaho cyangwa ngo bihabwe agaciro mu barabu benshi b’icyo gihe.
Abu Hurayira yavuze ko Intumwa y’Imana (S) yasomye Hassan ibn 'Aliy, Aqr’a ibn Habisi Tamîmi abari iruhande aravuga ati: Mfite abana icumi, ariko nta n’umwe ndasoma. Intumwa y’Imana iramubwira iti: "Utagira impuhwe, ntazazigirirwa." Sahîhi Bukhâri, hadisi 5997; Sahîhi Muslim, hadisi 6028.
'Amru ibn Shu’ayibu yavuze ko Intumwa y’Imana (S) yavuze iti: "Utagirira impuhwe abato muri twe ntiyubahe abakuru muri twe, uwo si umwe natwe". Sunan Abu Dâwûd, hadisi 4943; Jami’u Tirmidhi, hadisi 1920.
Intumwa y’Imana (s), yakundaga umukobwa wayo Fatma, ikamwubaha, ikamugaragariza urukundo, ubwuzu n’urugwiro:
"Âyisha yaravuze ati: Sinigeze mbona umuntu uteye nk’intumwa y’Imana (S) mu kubaha, kwitonda no kugira urugwiro nka Fatma. Iyo yajyaga aho intumwa y’Imana (S) iri, [Intumwa y’Imana (S)] yarahagurukaga ikamufata ukuboko, ikamusoma, ikamwicaza aho yari yicaye. N’igihe Intumwa y’Imana (S) yajyaga aho Fatma ari, yarahagurukaga, agafata ukuboko kw’intumwa y’Imana (S) akayisoma, akayicaza aho yari yicaye". Sunan Abu Dâwûd, hadisi 5217
N’ubwo Intumwa y’Imana (s) yari ifite inshingano zikomeye zo gutangaza ubutumwa bw’Imana no kuyigaragira uko bikwiye, yagenaga n’umwanya wo kwita ku bana be n’abuzukuru be akababonera umwanya wo kubatega amatwi, kubakemurira ibibazo, gukina nabo, kugeza ubwo abareka bakamukiniraho mu isengesho ntabyinubire.
"Abdallah ibn Shadâdi yavuze ko intumwa y’Imana (S) yazanye mu musigiti abazukuru bayo Hassan na Hussein mu ijoro. Yasengesheje abayisilamu ariko ikora Sajida ndende bidasanzwe. Isengesho rirangiye abayisilamu babwiye intumwa y’Imana (S) bati: Twaketse ko wahishurirwaga cyangwa hari ikibi cyakubayeho. Intumwa y’Imana (S) iti: Nta na kimwe muri ibyo, ahubwo umuhungu wanjye yari ku mugongo wanjye nk’utwaye ifarasi nanga kumutesha ibyo yakoraga." Sunan Nasâi, hadisi 1142.
Intumwa y’Imana (s) ntiyibagiwe kwita ku kunoza umubano n’abagore bayo: Yarabubahaga, ikamenya ibyo bacyeneye, yitaga no ku marangamutima yabo, ikabatega amatwi ikabafasha n’imirimo yo mu rugo.
Al As-wadi yabajije 'Âyisha ati: Intumwa y’Imana (S) yakoraga iki mu rugo? 'Âyisha ati: Yitaga ku muryango wayo (serving his family)." Sahîhi Bukhâri, hadisi 676
"Hishâmu yaravuze ati : Nabajije 'Âyisha icyo intumwa y’Imana (S) yakoraga mu rugo. Ati: yakoraga ibyo buri wese muri mwe yakora. Yasanaga inkweto, ikabarîra imyambaro,ikanadoda." Âdâbu al Mufrad li Bukhâri,hadisi 540.
“'Âyisha yavuze ko intumwa y’Imana (S) yavuze iti: Umwiza muri mwe ni umwiza ku muryango we, kandi jye mbarusha kuba mwiza ku muryango wanjye.“ Jâmi’u Tirmidhi, hadisi 3895.
UMUSOZO
Siira itwereka imyitwarire y’intumwa y’Imana (S) mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, kugira ngo ibere urugero abiyemeje kuyikurikira muri byose. Inshingano ikomeye kuruta izindi, ni ukuyobora abo mu rugo mu byo Imana ikunda ikanishimira kuko ariyo sôko yo gutunganirwa muri ubu buzima n’ubwa nyuma.
Imana iti:
"Yemwe abemeye! Nimwirinde munarinde abanyu umuriro. Inkwi zawo zizaba ari abantu n’amabuye. Urinzwe n’abamalayika b’inkazi batajya bigomeka ku Mana kuko bakora ibyo bategetswe." Kor-ani 66 :6
Nidufata urugero ku Ntumwa y’Imana (S), ingo zacu zizakomera kandi bizadufasha no kuzuza inshingano zacu zo kuba ababwirizabutumwa b’intangarugero kubo duturanye n’abo tugezaho ubutumwa.
Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.