← Adhkar Zose

2026 Nyakanga 2

ADHAAR No. 751: INTUMWA Y’IMANA (S) N’ABEMERA

ADHKAAR No 751 yo kuwa 02/07/2026 = 17/Muharram/1448

INTUMWA Y’IMANA (S) N’ABEMERA

Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.

IRIBURIRO

Bitangijwe ku bw’izina ry’Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w’umunsi w’ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; ishimwe n‘ikuzo ni ibyayo. Amahoro n’imigisha nibisakare k’uwasozereje intumwa n’abahanuzi, Muhammad (S) n’umuryango we.

Adhkaar y’ubushize yavuze “ku rugo rw’intumwa y’Imana (S)”, intego ikaba yari ukureba: icya mbere, Uko intumwa y’Imana (S) yabaniraga abagore bayo n’abana bayo; icya kabiri, Uko yitaga ku nshingano nk’umugabo uyoboye urugo; icya gatatu, Uko yakemuraga ibibazo bivutse haba mu bana cyangwa mu bagore bayo n’ibindi... Ibyo bikaduha urugero rw’uko natwe dukwiye kwitwara mu ngo zacu, buri wese mu mwanya we, twita kucyatuma zitungana zikanatunganira Imana. Adhkaar ya none iravuga ku "Ntumwa y’Imana (S) n'abemera". Intego ikaba ari ukumenya uko intumwa y’Imana(S) yitwaraga nk’umubwiriza butumwa n’umuyobozi w’imbaga y’abemera kugira ngo tumufateho icyitegererezo mu kugirira impuhwe n’urukundo abo duhamagarira ubuyisilamu, twihanganira abadayi tuyobora n’abandi bayisilamu, abo bose tukarazwa ishinga n’ibibabangamiye.


INTUMWA Y’IMANA (S) N’ABEMERA

Kuba intumwa y’Imana Muhammad (S), yarayoboraga imbaga y’abari baremeye ubuyisilamu, ikaba yarahishurirwaga ubutumwa bw’Imana, yagombaga kuba urugero muri byose, ku bemera babanaga nayo umunsi ku wundi bareba ibyo ikora, bakayigiraho byinshi, byaba mu mico, ubugiraneza, kwirinda ibyaha, kugaragira Imana, n’ibindi...

Imana iravuga iti:

لَقَدۡ جَآءَكُمۡ رَسُولࣱ مِّنۡ أَنفُسِكُمۡ عَزِيزٌ عَلَيۡهِ مَا عَنِتُّمۡ حَرِيصٌ عَلَيۡكُم بِٱلۡمُؤۡمِنِينَ رَءُوفࣱ رَّحِيمࣱ‏ ١٢٨ At-Tawbah 9:128

"Rwose, mwagezweho n’intumwa ibakomokamo, irazwa ishinga n’ibibabangamiye, ibitaho cyane, kandi ni inyempuhwe nyinshi, ikaba n’inyembabazi ku bemera". Kor-ani 9:128

Hano, Imana iratwereka uwo intumwa y’Imana yari we kubemera: Yari umunyempuhwe nyinshi, umunyembabazi cyane, buri gihe yarangwaga no kuremererwa n’ibibangamiye abemera, yihatiraga gukemura ibibazo hagati yabo mu bupfura no kudahutaza, ari nako irera abazavamo abayifasha kogeza no gusakaza ubutumwa bwiza.

Imana iti:

وَإِنَّكَ لَعَلَىٰ خُلُقٍ عَظِيمࣲ‏ ٤ القلم · Al-Qalam 68:4

"Ni ukuri rwose ufite imico ihambaye." Kor-ani 68:4

Intumwa y’Imana (S) yari ifite imbaga ikoraniyemo abantu bashobotse n’abadashobotse ku buryo hari abamugoraga cyane. Wenda hari ababiterwaga no kwibwira ko kubera impuhwe zayo nyinshi ntacyo yabatwara. Hashobora kuba hari n’abari barananiwe na kamere yabo, ariko intumwa y’Imana(S) ntirambirwe kubarera, bityo ikabihanganira. Wenda hari n’abayishakagaho imbarutso yatuma akora icyamugaragazaho guhubuka n’ibindi bikorwa n’abantu basanzwe... Ariko kubera gushishoza cyane, kugira ubupfura n’impuhwe nyinshi Imana yamushobozaga kubitwaraho uko bikwiye. Buri gihe uko intumwa y’Imana(S) yabitwaragaho kwatumaga ab’imigambi mibi ibabana impfabusa, n’ab’imico itari myiza bagahinduka, ariko n’iyo batahindukaga yiringiraga Imana igafata ibyemezo bikenewe ikabishyira mu bikorwa.

Imana iti:

فَبِمَا رَحۡمَةࣲ مِّنَ ٱللَّهِ لِنتَ لَهُمۡۖ وَلَوۡ كُنتَ فَظًّا غَلِيظَ ٱلۡقَلۡبِ لَٱنفَضُّواْ مِنۡ حَوۡلِكَۖ فَٱعۡفُ عَنۡهُمۡ وَٱسۡتَغۡفِرۡ لَهُمۡ وَشَاوِرۡهُمۡ فِي ٱلۡأَمۡرِۖ فَإِذَا عَزَمۡتَ فَتَوَكَّلۡ عَلَى ٱللَّهِۚ إِنَّ ٱللَّهَ يُحِبُّ ٱلۡمُتَوَكِّلِينَ ١٥٩ Ali 'Imran 3:159

"Ku bw’impuhwe z’Imana waraboroheye. Iyo uza kuba umunyamwaga n’umunyamutima mubi, bari kuguhunga. Bababarire, ubasabire imbabazi ku Mana unabagishe inama mu bintu n’ibindi. Ariko nufata umwanzuro, ujye wiringira Imana; rwose, Imana ikunda abayiringira" Kor-ani 3:159

هُوَ ٱلَّذِي بَعَثَ فِي ٱلۡأُمِّيِّـۧنَ رَسُولࣰ ا مِّنۡهُمۡ يَتۡلُواْ عَلَيۡهِمۡ ءَايَٰتِهِۦ وَيُزَكِّيهِمۡ وَيُعَلِّمُهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ وَٱلۡحِكۡمَةَ وَإِن كَانُواْ مِن قَبۡلُ لَفِي ضَلَٰلࣲ مُّبِينࣲ‏ ٢ الجمعة · Al-Jumu'ah 62:2

"Ni Yo yohereje intumwa mubatazi gusoma no kwandika, ibakomokamo, ngo ibasomere amagambo Yayo, ibeze inabigishe igitabo n’ubuhanga; n’ubwo mbere bari mu buyobe bugaragara." Kor-ani 62:2

Izo âya zose ziratwereka imico yarangaga intumwa y’Imana (S) ku bemera mu rwego rw’ubuyobozi n’ivugabutumwa yari ishinzwe: Kugira impuhwe, kubabarira, kwihangana, ubupfura no kugisha inama abo ayobora, kubigisha ubutumwa uko bwahishurwaga, kubigisha ubushishozi, kuborohera no kugira ubutwari bwo kwiringira Imana cyane cyane mu bihe bikomeye. Ibyo Byose biri mu byatumaga ishobora kugera ku ntego yo guhamagarira abantu kugana Imana.


UMUSOZO

Mu gusoma; iyi adhkaar dushobora kwibwira ko ireba abayoboye abandi gusa. Ariko kugira impuhwe, kubasha kubabarira no gutanga imbabazi, korohera abandi, ubupfura n’ikinyabupfura mu migirire yacu bwite n’iduhuza n’abandi, si umwihariko w’abayobozi, ahubwo ni umuco ukwiye kuranga buri mudayi wakurikiye intumwa y’Imana (S) nta buryarya. Twese twiga tukanitoza kurushaho kunoza ubupfura bwacu, Imana itubwira kenshi kwihangana no kwihanganira abandi. Rwose ntawukwiye gukora ibintu ahubutse ngo nyuma avuge ngo iyo nza kumenya nari kubikora ukundi.

وَٱصۡبِرۡ عَلَىٰ مَا يَقُولُونَ وَٱهۡجُرۡهُمۡ هَجۡرࣰ ا جَمِيلࣰ ا ١٠ Al-Muzzammil 73:10

"Ihanganire ibyo bakuvuga, kandi ubitarure mu buryo byiza." Kor-ani 73:10

Kugira ubushishozi ni ngombwa no gushaka inama mubo tuyobora cyangwa tubana nabo nyuma tukiringira Imana. Buri muyisilamu wese, by’umwihariko umukozi wa d’awa akwiye kugira ibimuranga akomora ku ntumwa y’Imana (S) kandi akabishikamaho.

لَّقَدۡ كَانَ لَكُمۡ فِي رَسُولِ ٱللَّهِ أُسۡوَةٌ حَسَنَةࣱ لِّمَن كَانَ يَرۡجُواْ ٱللَّهَ وَٱلۡيَوۡمَ ٱلۡأٓخِرَ وَذَكَرَ ٱللَّهَ كَثِيرࣰ ا ٢١ Al-Ahzab 33:21

"Rwose mufite urugero rwiza mukomora ku ntumwa y’Imana, k’uwizigiye Imana n’umunsi w’imperuka kandi akibuka Imana cyane". Kor-ani 33:21

Dusabe Imana ko yadushyira mu bakurikiye intumwa y’Imana (S) kandi bakayifataho urugero. Imana ibahe umugisha.


Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.