← Adhkar Zose

2026 Nyakanga 9

ADHKAAR No. 752: INTUMWA Y’IMANA (S) N’ABATURANYI

ADHKAAR No 752 yo kuwa 09/07/2026 = 24/Muharram/1448

INTUMWA Y’IMANA (S) N’ABATURANYI

Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.


IRIBURIRO

Bitangijwe ku bw’izina ry’Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w’umunsi w’ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; ishimwe n‘ikuzo ni ibyayo. Amahoro n’imigisha nibisakare k’uwasozereje intumwa n’abahanuzi, Muhammad (S) n’umuryango we.

Adhkaar y’ubushize yavuze “ku ntumwa y’Imana (S) n'abemera". Intego yari ukumenya uko intumwa y’Imana (S) yitwaraga nk’umubwiriza butumwa n’umuyobozi w’imbaga y’abemera kugira ngo tumufateho icyitegererezo, cyane cyane mu kugirira impuhwe abo duhamagarira ubuyisilamu, twihanganira abadayi dusangiye umurimo n’abandi bayisilamu. Tukarazwa ishinga n’ibibangamiye abo bose. Adhkaar ya none iravuga ku "Ntumwa y’Imana (S) n’abaturanyi". Intego ikaba ari ukwibutsa uko intumwa y'Imana(S) yasakazaga amahoro mu baturanyi ikabaha uruhare rwabo, bakajya inama bagashaka icyateza imbere aho batuye, n’uko yababaniraga neza, ndetse n’abatari beza muri bo.

INTUMWA Y’IMANA (S) N’ABATURANYI

umuturanyi ni nde?

"Al Hassan yabajijwe umuturanyi uwo ariwe? Arasubiza ati: Umuturanyi ni utuye mu mazu 40 ari imbere y’inzu utuyemo, n’amazu 40 ari inyuma y’inzu utuyemo, n’amazu 40 ari iburyo bw’inzu utuyemo, n’amazu 40 ari ibumoso bw’inzu utuyemo. Adab al Mufrad li Bukhâri, hadisi 108.

Imana iravuga iti:

۞وَٱعۡبُدُواْ ٱللَّهَ وَلَا تُشۡرِكُواْ بِهِۦ شَيۡـࣰٔ اۖ وَبِٱلۡوَٰلِدَيۡنِ إِحۡسَٰنࣰ ا وَبِذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡيَتَٰمَىٰ وَٱلۡمَسَٰكِينِ وَٱلۡجَارِ ذِي ٱلۡقُرۡبَىٰ وَٱلۡجَارِ ٱلۡجُنُبِ وَٱلصَّاحِبِ بِٱلۡجَنۢبِ وَٱبۡنِ ٱلسَّبِيلِ وَمَا مَلَكَتۡ أَيۡمَٰنُكُمۡۗ إِنَّ ٱللَّهَ لَا يُحِبُّ مَن كَانَ مُخۡتَالࣰ ا فَخُورًا ٣٦ An-Nisa 4:36

"... Mugirire neza ababyeyi bombi, n’abo mufitanye isano, n’impfubyi, n’abakene, n’umuturanyi mufitanye isano, n’umuturanyi usanzwe... " Kor-ani 4:36

Asesengura iyo âya, imamu Muhammad ibn Ahmad al Qurtubîyu yavuze ko Mu'âdhi ibn Jabali yavuze ko babajije intumwa y’Imana (S) uruhare n’uburenganzira bw’umuturanyi, irabasubiza iti:

"Nagusaba inguzanyo, uzamugurize; Nagusaba ubufasha, uzamufashe; Nagira icyo akenera ugifite uzakimuhe; Narwara, uzamusure; Napfa, uzaherekeze umurambo we; Nagira ibyishimo, uzishimane nawe kandi umuhe impundu; Nagira ibyago, uzifatanye nawe mu kababaro kandi umwihanganishe; Ntuzamwicishe impumuro nziza iva mu gikoni keretse uribumuheho; Ntuzubake inzu ndende ku buryo umurebera munsi yawe, cyangwa imubuza kubona akayaga, keretse abikwemereye; Nugura imbuto ujye umuhaho cyangwa nabura uzihishe kugira ngo abana bawe batazisohokana bagasembura abana be." Tawbîkh wa Tanbîh, 1/26.

Nk’uko bizwi na bose, intumwa y'Imana (S) yabaniye neza abaturanyi mu bupfura kandi ibitoza abo yari kumwe nabo nk’uko nawe yabitojwe n'umwarimu wayo malayika Jibrili. Intumwa y'Imana (S) yaravuze iti:

"Ndahiye ku Mana, ntiyemera! Ndahiye ku Mana, ntiyemera! Ndahiye ku Mana, ntiyemera". Bati "Uwo ninde se, ntumwa y'Imana?" Irabasubiza iti: "Ni ubuza amahoro umuturanyi." Sahihi Bukhâri hadisi 6016

"Jibrili yakomeje kungira inama kubijyanye n'umuturanyi kugeza ubwo natekereje ko izamushyira mu bazungura" Sahihi Bukhâri, hadisi 6014; Sahihi Muslim, hadisi 6685.

Ayo magambo y’intumwa y’Imana (S) yerekana neza ko dukwiye kwitwararika mu buryo tubana n’abo duturanye, tukabaha uburenganzira bwabo, n’iyo baba batemera Imana cyangwa batatubaniye neza. Imana yigishije umuntu kubaho yubaha abandi kugira ngo ubuzima bwa buri munsi bworohe, abantu babane mu mahoro bagirirana akamaro. N’ubwo umuyisilamu agomba guhora ari maso akanagira amakenga, Imana itubuza gusuzugura abandi, kubakeka nabi nta mpamvu igaragara, guperereza ibyabo, kubagenza, no kubasebya.

Imana iravuga iti:

يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لَا يَسۡخَرۡ قَوۡمࣱ مِّن قَوۡمٍ عَسَىٰٓ أَن يَكُونُواْ خَيۡرࣰ ا مِّنۡهُمۡ وَلَا نِسَآءࣱ مِّن نِّسَآءٍ عَسَىٰٓ أَن يَكُنَّ خَيۡرࣰ ا مِّنۡهُنَّۖ وَلَا تَلۡمِزُوٓاْ أَنفُسَكُمۡ وَلَا تَنَابَزُواْ بِٱلۡأَلۡقَٰبِۖ بِئۡسَ ٱلِٱسۡمُ ٱلۡفُسُوقُ بَعۡدَ ٱلۡإِيمَٰنِۚ وَمَن لَّمۡ يَتُبۡ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلظَّٰلِمُونَ ١١ يَٰٓأَيُّهَا ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ ٱجۡتَنِبُواْ كَثِيرࣰ ا مِّنَ ٱلظَّنِّ إِنَّ بَعۡضَ ٱلظَّنِّ إِثۡمࣱۖ وَلَا تَجَسَّسُواْ وَلَا يَغۡتَب بَّعۡضُكُم بَعۡضًاۚ أَيُحِبُّ أَحَدُكُمۡ أَن يَأۡكُلَ لَحۡمَ أَخِيهِ مَيۡتࣰ ا فَكَرِهۡتُمُوهُۚ وَٱتَّقُواْ ٱللَّهَۚ إِنَّ ٱللَّهَ تَوَّابࣱ رَّحِيمࣱ‏ ١٢ Al-Hujurat 49:11-12

“Yemwe abemeye! Abagabo ntibagasuzugure abandi, kuko abasuzugurwa baba aribo beza kurusha ababasuzugura. N’abagore ntibagasuzugure abagore bagenzi babo, kuko abasuzugurwa baba ari bo beza kubarusha. Ntimugasebanye, ntimugahimbane amazina mabi. Ni bibi cyane kwita umuntu inkozi y’ibibi nyuma yo kwemera! Abaticuza nibo bahemu. Yemwe abemeye! Mwirinde gukekakeka, kuko byinshi mubyo gukeka ari ibyaha. Kandi ntimugaperereze cyangwa ngo musebanye. Ese muri mwe hari uwakwifuza kurya inyama y’umuvandimwe we wapfuye? Mwabyanga rwose! Nimwubahe Imana rero, Imana ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi." Kor-ani 49:11-12

Hashingiye kuri izo ndangagaciro ziboneka muri izo âya, ziziririza ibidakwiye biranga umuco wica umubano mu bantu, buri wese akwiye kwirinda icyashyira agatotsi mu mubano we n’abaturanyi be, ahubwo akihatira icyatsura uwo mubano nta buryarya, nta n’ubupfayongo.


UMUSOZO

Uko tubana n’abaturanyi bacu, ni igipimo cy’ukwemera kwacu. Guha umuturanyi amahoro no ku mubanira neza biri mu biranga uwemera Imana n’umunsi w’imperuka nk’uko byagaragajwe n’intumwa y’Imana (S) igira iti:

"Uwemera Imana n'umunsi w'imperuka ntakabuze amahoro umuturanyi we." Sahihi Bukhari, hadisi 6018.

"Uwemera Imana n'umunsi w'imperuka ajye agirira neza umuturanyi we." Sahihi Muslim, hadisi 176. "Urya agahaga kandi azi ko umuturanyi we ashonje, si umwemeramana." Adab al Mufrad li Bukhâri, hadisi 112; "Ntihakagire ubuza umuturanyi gutera igisongo cy’igiti mu rukuta rwe (rubatandukanya)" Sahihi Bukhari, hadisi 2463; Sahihi Muslim, hadisi 4130.

Intumwa y’Imana (S) yagize abaturanyi umuhamya ku myitwarire y’umuyisilamu igira iti:

"Niwumva abaturanyi bawe bavuga ko wagize neza, uzaba wagize neza koko, arik0 niwumva abaturanyi bawe bavuga ko wagize nabi, uzaba wagize nabi rwose." Sunan ibn Mâja, hadisi 4223.

Birakwiye rero ko buri wese uzirikana ko yakurikiye umuhanuzi w’ibambe abanira neza abaturanyi be ku buryo byaba intangiriro yo kubamenyesha ubuyisilamu no kuba babuyoboka, kuko azaba ari amahitamo batakwicuzwa.


Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.