Adhkaar za buri cyumweru
2026 Ukwakira 4

ADHKAAR No 763: IBYABAYE NYUMA YO GUFATA MAKKA (II)

24/09/2026 = 13/Rabi'ul Thâni/1448

Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.


IRIBURIRO

Bitangijwe ku bw'izina ry'Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w'umunsi w’ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; gushimwa no gusingizwa ni ibyayo. Amahoro n'imigisha nibisakare k'uwasozereje intumwa n'abahanuzi, Muhammad (S) n'umuryango we.

Adhkaar iheruka yatwibukije ku bijyanye “n’ibyabaye nyuma y’ifatwa rya Makka" intego yari kugaragaza ukuntu intumwa y’Imana yagiriye impuhwe abayirwanyaga, n’ukuntu yashyize ibintu ku murongo n’abamurwanyaga bakayoboka ubuyisilamu, n’ukuntu yasoje ubutumwa.

Muri adhkar ya none, turakomeza kurebera hamwe ibyarikurikiye ifatwa rya Makka'". Intego ari ukwibukiranya ingamba z'intumwa y'Imana (S) mu kugera ku ntego nta rusaku n'ubwangizi.


IBYABAYE NYUMA YO GUFATA MAKKA

Makka wari umurwa mukuru wa Arabiya. Abarabu bose barawubahaga, buri mwaka bakajya gukorayo hijja n'ubucuruzi bunyuranye. Mu gihe kirekire uwo murwa bari mu maboko y’abanyamakka babangikanyaga Imana. Ingoro ya Ka'aba yari yuzuyemo amashusho menshi yasengwaga n'abanyamakka. Gufata uwo mujyi ukava mu maboko y'ababangikanyamana ukajya mu maboko y'abayisilamu byabaye inkurikizi y'amasezerano ya Hudayibiya (Sulhul-Hudayibiya) hagati y'abanyamakka bari bahagarariwe na Suhayili ibn Amru n'abayisilamu bari bahagarariwe n'intumwa y'Imana Muhammad (S). Ayo masezerano yabaye mu mpera z'umwaka wa 6 hijriya ubwo abanyamakka bakumiraga intumwa y'Imana n'abayisilamu bari kumwe na yo bagera ku 1400, bakababuza gukora hijja. Ingingo y'ibanze yari amahoro arambye kuko yabuzaga buri ruhande gutera urundi, gushyigikira umwanzi no kurwanya umunywanyi. N'ubwo abayisilamu benshi bayabonyemo guhendwa cyane, yari amasezerano y'ingamba zikomeye (strategic) kuko yahagaritse inkunga ku barwanyaga abayisilamu bose. Yashoboje abayisilamu kwivuna abayahudi ba Khayibari bari isoko ikomeye y'umutekano muke, maze nyuma yo kugotwa mu gihe cy'ukwezi kose no kugabwaho ibitero binyuranye, Khayibari yafashwe n'ingabo zari ziyobowe na 'Aliy ibn Abi Tâlib amaze kwivugana

umwami wabo Marhabu, bitaga Rutaneshwa. Imana yise ayo masezerano Fat-hu mubin = gutsinda kugaragara. Sahlu ibn Sa'adi yavuze ko mu ijoro ribanziriza iryo tabaro, intumwa y'Imana (S) yabwiye abasahaba bayo iti: "Ejo nzaha iri bendera umugabo ukunda Imana n'intumwa yayo, nawe akaba akundwa n'Imana n'intumwa yayo. Imana izaduha intsinzi binyuze ku maboko ye". Ni uwo munsi (Yawmu Khaybar) kandi intumwa y'Imana (S) yabwiye 'Aliy iti:

"Wallahi, Imana iyoboye umuntu umwe ari wowe ubaye impamvu, bikurutira gutunga ingamiya zitukura". Sahihi Bukhâri, hadisi 4210

Nk'uko bisanzwe, ntibyatinze, mu mwaka wa 8 abanyamakka bica amasezerano mu buryo bukomeye cyane. Amasezerano ya Hudayibiya, yatumye abo mu bwoko bwa Banu Khuza'a bajya ku ruhande rw'abayisilamu n'ubwo benshi muribo batari abayisilamu, naho Banu Bakri bajya ku ruhande rw'abanyamakka. Mu ijoro rimwe, abanyamakka bashyigikiye abanywanyi babo bo mu bwoko bwa Banu Bakri mu gutera ubwoko bwa Banu Khuza'a bari abanywanyi b'abayisilamu babicira abantu. Banu Khuza'a, bashingiye ku masezerano bari bafitanye n'intumwa y'Imana (S) no ku masezerano ya Hudayibiya basabye abayisilamu kubatabara. Intumwa y'Imana (S) yasabye abanyamakka na Banu Bakri gutanga abakoze amahano ngo bahanwe, inabasaba guha indishyi z'akababaro abiciwe ababo. Bose bayiteye utwatsi, bayibwira ko ari abajyarugamba batagira uwo bapfukamira. Intumwa y'Imana (S) yabwiye abanyamakka ko niba ari uko bimeze, amasezerano ya Hudayibiya aseswe burundu. Ni bwo intumwa y'Imana (S) yateguye ingabo zigera ku 10.000 mu ibanga rikomeye, zo kujya guhana abanyamakka. Izo ngabo zageze mu nkengero za Makka ahitwa Marru Zahrân mu mwaka wa 8 mu kwezi kwa Ramadhani, abanyamakka bataragira icyo babimenyaho. Ijoro rimaze kugwa, buri muntu mu ngabo z'abayisilamu yasabwe gucana umuriro yitaruye mugenzi we kugira ngo abanyamakka babone ko batewe n'ingabo badashobora gukoma imbere, maze bemere kuyamanika nta mirwano yamena amaraso ikanangiza ibitari bike. Abu Sufiyâni yasohokanye na Hishâmu ibn Hizâni na Budayili ibn Warq'â-a ngo bamenye neza uko ibintu bimeze, bafatwa n'ingabo z'abayisilamu zari ku burinzi. Sahihi Bukhâri, hadisi 4280 Intumwa y'Imana (S) yatumye kuri sewabo 'Abbâsi ibn 'Abdul Muttalibu wari umunyemari ukomeye i Makka akaba n'umuyisilamu uhisha ukwemera kwe ngo aze amare ubwoba Abu Sufiyâni (Harbi ibn Sakhri) wari umutware w'abanyamakka yemere kutarwana Makka itagwirwa n'akaga. 'Abbâsi ibn 'Abdul Muttalibu wari sewabo w'intumwa y'Imana (S) yishingiye Abu Sufiyâni na bagenzi be, abasaba kuganira na Muhammad (S) nta bwoba n'igihunga. Intumwa y'Imana (S) yarabahumurije maze mu cyubahiro cyihariye yabahaye, ibasobanurira iyobokamana nyakuri, isoza ibasaba kuba abayisilamu. Abu Sufiyâni yavuze ko yemeye Imana imwe kandi y'ukuri, ariko ko agishidikanya ku kuba Muhammad (S) ari intumwa y'Imana. Mbere y'uko Abu Sufiyâni na bagenzi be basubira mu mujyi wa Makka beretswe akarasisi k'imitwe yose y'ingabo z'abayisilamu bemera ko rwose badashobora kuzihangara.

Intumwa y'Imana (S) yamuhesheje icyubahiro cy'uko uhungira mu rugo rwe wese ari mu mahoro kimwe n'uhungira kuri Ka'aba n'uwikingiranira mu nzu ye. Abu Sufiyâni yabitangarije abanyamakka, bamwe banga kuva ku izima, abandi babyemerana amakenga n'agahinda kenshi. Ingabo z'abayisilamu zinjiye mu mujyi wa Makka ziwuturutse mu mpande zawo enye, abayisilamu bakuza Imana cyane (Takbîr). Mu majyaruguru zari ziyobowe na Zubayiri ibn Al Awwâmu, mu majyepfo ziyobowe na Khâlidi ibn Al Walîdi, iburengerazuba ziyobowe na Sa'adi ibn 'Ubâda, iburasirazuba ziyobowe na Abu 'Ubayida ibn Al Jarâhi. Sa'adi ibn 'Ubâda yanyuze kuri Abu Sufiyâni aramubwira ati: "Uyu munsi ni umunsi wo kubaga, ni umunsi haramu iba halali, uyu munsi Imana iratesha agaciro Abakurayishi." Intumwa y'Imana (S) yaramwumvise iravuga iti:

Oya! Uyu munsi ni umunsi wo kubabarira, uyu munsi Imana irahesha icyubahiro abakurayishi". Tarîkh Dimashqi, hadisi 23282.

Ubushake bwo guhôra bwatumye Sa'adi ibn 'Ubâda yamburwa ubuyobozi bw'ingabo buhabwa umuhungu we Qayisi ibn Sa'adi. Mu gihe abatsinzwe n'abatsinze bari biteze ko intumwa itanga itegeko ryo guhôra, yabwiye abanyamakka iti: "Uyu munsi ntacyo mubazwa, nimugende, muri abarekwe". Sunan Al Kubra li Bayihaqi, hadisi 18275 Intumwa y'Imana (S) yagumye i Makka ihamara iminsi 19 isenga salâtu safar nyuma isubira Madina iri kumwe n'abatulaqa 2000. Izo ngabo zategewe mu kibaya cya Hunain, abayisilamu benshi barahunga, Intumwa y'Imana (S) isigarana n'abantu 12 barimo 'Aliy ibn Abi Tâlibu na sewabo 'Abbasi ibn 'Abdulmuttalibu. Abu Sufiyâni yayibwiye ko uwo munsi uburozi bwayo ntacyo buri buyimarire. Intumwa y'Imana (S) yamurahiriye ko ari intumwa y'Imana y'ukuri, isaba guhamagara abanyamadina bayisezeranyije kuyitabara kugeza k'uwa nyuma. Baje bwangu, Imana ibatera inkunga batsinda abanzi babo (Kor-ani 9:25-26), banafata iminyago myinshi cyane. Muri khumsi Intumwa y'Imana (S) yahaye abatware b'i Makka amashyo y'ingamira, ntiyagira icyo iha abanyamadina. Barijujuse, iganira nabo mu muhezo, ibabwira ko iha abo ukwemera kwabo kutarakomera, isoza ibabaza iti: "Ntimwishimiye ko abandi batahana amashyo, mwe mugatahana intumwa y'Imana"? Yungamo iti: "Wallâhi ibyo mutabarukana biraruta kure ibyo batabarukana..." Sahihi Bukhâri 3147 Umwaka wa 9 wabaye umwaka wo kwakira intumwa z'amoko anyuranye zaje guhamya ko ayo moko yayobotse ubuyisilamu ('Âmmul-wufûd) nk'uko byahanuwe (Kor-ani 110:1-3); kubera kubona ko ubuyisilamu bufite imbaraga kandi butera ishema uburimo. UMUSOZO: Kwiga sira y'intumwa y'Imana (S) si ukumenya amakuru n'amateka. Ni isoko yo kumenya ubuyisilamu nyabwo mu buzima bwa buri munsi. Ese iyo twize uko intumwa y'Imana (S) yitwaye mu bihe binyuranye, hanyuma tukibarura, dusanga turi mu bakurikiye Intumwa y'Imana (S) koko cyangwa abafite ubwo bushake? Ese twemera ko gukurikira intumwa y'Imana (S) biruta ibyo twiruka inyuma buri munsi? Ese twemera ko nta kugira nabi nta no kwitura inabi? Sunan ibn Mâja, hadisi 2340 Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh. Ansar Allah