UMUNTU N'IBIMUKIKIJE
11/Jumadal-ûla/1448
Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.
IRIBURIRO
Bitangijwe ku bw'izina ry'Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w'umunsi w'ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; gushimwa no gusingizwa ni ibyayo. Amahoro n'imigisha nibisakare k'uwasozereje intumwa n'abahanuzi, Muhammad (S) n'umuryango we.
Adhkaar iheruka yatwibukije ku “Bupfura mu bantu” hagamijwe gukangurira abadayi gusakaza indangagaciro z’ubuyisilamu buri gihe aho bari hose. Adhkaar ya none iratwibutsa ku "Muntu n'ibimukikije" hagamijwe kumenya no kwibuka ko umuntu aba ku isi nayo ikaba mu isanzure ryagutse cyane; kandi ko ku isi umuntu atahaba wenyine. Ku mubumbe w’isi ugizwe na 2/3 by'amazi na 1/3 cy'ubutaka, umuntu ahabana n'ibindi biremwa byinshi Imana Yamuremeye ngo bimugirire akamaro mu mibereho ye mu buryo butandukanye. UMUNTU N'IBIMUKIKIJE Umuntu n'ibimukikije bisobanura umubano uri hagati y'ikiremwamuntu n'ibindi biremwa biri ku mubumbe w’isi, byaba ibigaragara cyangwa ibitagaragara, byaba ibiri ku butaka cyangwa mu mazi, ndetse no mu kirere kibanza cy'isi (troposphere). Mu buyisilamu, umubano w'umuntu n'ibimukikije ntugarukira ku guturana ku mubumbe umwe, ahubwo ushingiye ku bushake n'intego by'Imana Umuremyi wa byose mu kurema isi n'ibiyirimo byose no kurema umuntu no kumushyira ku isi hamwe n'ibyo biremwa.
"Ni Yo yabaremeye ibiri mu isi byose, hanyuma yibanda ku kirere, igitunganyamo ibirere birindwi. Ni Yo Mumenyi wa buri kintu". Kor-ani 2:29
Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 2
Imana yashyize umuntu ku isi ngo abe umutware uyobora ibiyirimo ashingiye ku bushake bwa Nyirayo (Imana ishobora byose).
N'igihe Imana Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika iti: "Ngiye gushyira umutware ku isi", bakavuga bati: "Ugiye kuhashyira uzayikoramo ubwangizi, akanamena amaraso, kandi twe twogeza ubutungane bwawe tukanagutagatifuza"? Imana iti: "Rwose Jye Nzi ibyo mutazi"? Kor-ani 2:30
Ibyo Imana yaremye byose yabiremanye ubumenyi n'ubuhanga buhambaye, ibirema mu rugero rukwiye (Kor-ani 15:19), ituma bikenerana bikanuzuzanya. Nta buzima bwaba ku isi hatabayeho urumuri rukomoka ku izuba. Umuntu n'inyamaswa zinyuranye bakenera umwuka mwiza bahumeka (oxygen = O 2 ), bakanasohora umwuka mubi (carbon dioxide = CO 2 ). Ku rundi ruhande ibimera bimira uwo mwuka mubi (CO 2 ) bigasohora umwuka mwiza (O 2 ). Ibimera bituma imvura igwa imyaka (ibimera) ikamera ikera neza. Izo mvura zituma imigezi idakama, na yo igatemba ijya mu biyaga n'inyanja. Hatabayeho ibisikana ry’ijoro n'amanywa ibimera byinshi ntibyabaho, kandi ari byo bitunga inyamaswa n’amatungo menshi arya ibyatsi (arisha).
"Ubutungane ni ubw'Imana Yo yaremye bibiri bibiri mu bimera ku isi no muri bo ubwabo no mu byo batazi". Kor-ani 36:36
"Na buri kintu cyose Twakiremye ari bibiri bibiri kugira ngo mube mwakwibuka". Kor-ani 51:49 Mu isi, umuntu hamwe n'ibimukikije ni magirirane cyane, we n'inyamaswa n'ibimera, bayibonaho amazi, urumuri, n'umwuka bahumeka, zimwe mu nyamaswa zigatungwa n'izindi, inyamaswa nazo zigafumbira ubutaka ibimera bikabona ibibitunga, umuntu nawe agakomeza kubona ibimutunga bikomotse ku nyamaswa no ku bimera, umwuka, amazi n'urumuri ruturutse mu kirere.
Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 3
Ni ukuri rwose, mu iremwa ry'ibirere n'isi, mu kubisikana kw'ijoro n'amanywa, mu itsuka ry'amato mu nyanja, yikoreye ibifitiye abantu akamaro; n'amazi Imana imanura ava mu kirere kugira ngo ahembure ubutaka bwashengutse, [Imana] ikanahakwirakwiza inyamaswa z'amoko yose; mu ihererekanya ry'imiyaga n'ibicu binanamba hagati y'ikirere n'isi; muri ibyo byose harimo ibimenyetso ku bantu bashyira mu bwenge". Kor-ani 2:164 UMUSOZO: Iyo umuntu yirengagije gahunda y'Imana y'uko ibimukikije byuzuzanya bikanaba magirirane, ashobora guteza akaga n'ubwangizi buhambaye mu isi atuye. Nk'iyo umuntu atsembye amashyamba ayatema cyangwa ayatwika kugira ngo abone aho ahinga cyangwa ubwatsi butohe aragire amatungo ye, ashobora gutuma imvura zibura amaherezo ahari amashyamba hakaba ubutayu, imigezi n'ibiyaga bigakama, n'ibiremwa byabagamo bikarimbuka.
"Ubwangizi bwagaragaye ku butaka no mu nyanja kubera ibikorwa by'amaboko y'abantu kugira ngo Imana ibasogongeze kuri bimwe mu byo bakoze maze babe bagaruka (bakisubiraho)". Kor-ani 30:41 Ikindi tugomba kuzirikana ni uko ibiri mu isi byose Imana yabiremeye umuntu, bityo tukaba dusabwa kubikoresha neza no kubibungabunga uko dushoboye kose, tukirinda kubyangiza, twemera neza ko byinshi muri byo ari umutungo rusange w'abantu bose, atari umutungo w'abariho mu gihe runaka cyangwa mu gice runaka cy'isi. Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh
Ansar Allah.