IMPANO YO GUTEKEREZA
Jumadal-ûla/1448
Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.
IRIBURIRO
Bitangijwe ku bw'izina ry'Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w'umunsi w'ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; gushimwa no gusingizwa ni ibyayo. Amahoro n'imigisha nibisakare k'uwasozereje intumwa n'abahanuzi, Muhammad (S) n'umuryango we.
Adhkaar iheruka yatwibukije ku "Muntu n’ibimukijije" hagamijwe kumenya no kwibuka ko umuntu aba ku isi nayo ikaba mu isanzure ryagutse cyane kandi ko umuntu atahaba wenyine. Insanganyamatsiko ya Adhkaar ya none iratubwira ku "Mpano yo gutekereza". Ikigamijwe ni ukumenya no kwibuka ko mu buyisilamu icy’ibanze mu kugira ubwenge no gutekereza, ari ukumenya, ugushyira mu gaciro mu kumva ibikwiye hashingiwe ku byaturutse ku Mana, bityo umuntu ntanyuranye nabyo mu migirire ye kandi akibuka akanazirikana kenshi impano z'Imana kugira ngo abe yashimira Umuremyi. IMPANO YO GUTEKEREZA Umuntu yahawe impano ikomeye yo gutekereza ku byo akora akanibaza ku bimukikije maze bigatuma arushaho kuzirikana no gushyira mu gaciro bityo agaha buri kintu umwanya wacyo gikwiye. Kudatekereza, gutekereza nabi, kutazirikana, gukurikira buhumyi, cyangwa kunyuranya nkana n'ubushake bw'Imana bituma urwego umuntu yahawe ruta agaciro agasubira ku rwego rwo hasi. Gutekereza neza ni ukwibaza ku iremwa no gushobora kubona ibimenyetso mu byaremwe bigukikije bikaguha kugira igihagararo gihamye cy'uko Uwaguhanze agahanga n'ibiriho byose ubona n'ibyo utabona, ko yabikoze hari ikigamijwe.
Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 2
Imana iti:
"Imana yabakuye mu nda z'ababyeyi banyu ntacyo muzi, Ibaha kumva, kubona n'umutimanama (utuma mutekereza) kugira ngo mube mwashimira". Kor-ani 16:78
"Ni ukuri rwose mu kuremwa kw'ibirere n'isi no mu kubisikana kw'ijoro n'amanywa, harimo ibimenyetso ku banyabwenge. Bamwe bibuka Imana bakanayisingiza baba bahagaze, bicaye, cyangwa baryame bakanatekereza ku iremwa ry'ibirere n'isi bakavuga bati : Mana Nyagasani! Ibi ntiwabiremeye ubusa. Ubutungane ni ubwawe! Turinde igihano cy'umuriro". Kor-ani 3:190-191 Gutekereza ni gahunda yagutse igizwe n'ibi bikurikira: ▪ Ukwibaza (at-tâfakkuru) ku mpano z'Imana, ku bikorwa byayo, ku bidukikije, ku bitekerezo bitandukanye, ku byemezo n'ingaruka zabyo nziza cyangwa mbi n'ibindi ... [Kor-ani 3:191; 7:176; 13:3; 59:21). 'Âyisha yavuze ko intumwa y'Imana (S) imaze guhishurirwa âya 3:190- 191 yarize cyane, hanyuma ikavuga iti: "Hagowe umuntu uzasoma izi âya ariko ntazibazeho". Sahihi Ibn Hibân, hadisi 620 ▪ Ugushyira mu bwenge ugasesengura (at-ta’aqul) bituma udahubuka ahubwo ugafata ibyemezo bikwiye, mu gihe gikwiye. Ni kenshi Imana ibaza abantu iti: "Ese ntimushyira mu bwenge = afala ta’aqilûn?" [Kor-ani 2:44; 2:76; 3:65; 6:32; 7:169; 12:109; 28:60]. ▪ Ugusuzuma byimbitse (at-tadabburu), by'umwihariko ubutumwa bw'Imana bukubiye muri Kor-ani ntagatifu kuko Imana ibiduhamagarira [Kor-ani 4:82; 23:68; 38:29; 47:24]. ▪ Ugushishoza bihagije (al-istibsâr) no kwibarura (Muhâsabatu an-nâfs) Kor-ani 59:18; 82:5 Impano yo gutekereza ni indagizo nk'izindi zose ikwiye gusigasirwa ikarindwa ikintu cyose cyayitokoza nko kureba amashusho y'urukozasoni, kumva ibishishikariza imico mibi, gukoresha ibiyobya bwenge n'ibindi... Gutekereza biri muri gahunda ndemano kandi bijyanye n'ingingo z'umubiri zagenewe gukorana n'uwo murimo wo gutekereza. Bityo zigomba guhozwa mu mbago z'Imana kuko tuzabazwa uko twazikoresheje.
Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 3
"... Ni ukuri rwose kumva, kubona n'umutimanama ibyo byose bizabazwa" Kor-ani 17:36
"Ese ntibagendagenda mu isi ngo bitume imitima ibafasha gutekereza n'amatwi abafasha kumva? Ni ukuri amaso si yo ahuma hahuma imitima iri mu bituza". Kor-ani 22:46 Abu Hurayira yavuze ko intumwa y'Imana (S) yavuze iti: "Imana yamaze kubabarira umma yanjye ibitekerezo bibi bibazamo igihe cyose batabishyize mu bikorwa cyangwa ngo babyature babivuge". Sahihi Bukhâri, hadisi 5269 ; Sahihi Muslim, hadisi 331. Umusozo : Gutekereza neza ni ngombwa buri gihe kandi bifite uruhare runini mu kugira ubuzima bwiza bwa buri wese ku giti cye no mu mibanire ye n'abandi, yaba ayobora cyangwa ayoborwa. Ni n'isoko yo gutunganirwa mu buzima bwa nyuma kuko abahakanyi n'inkozi z'ibibi, bose bazicuza kuba batarakoresheje neza impano yo gutekereza. Imana iti :
"Bazavuga bati: "Iyo tuza kumva tukanatekereza ntituba tubaye abantu bo mu nyenga y'umuriro". Kor-ani 67:10 Nk'abadayi dusabwa cyane gukoresha neza impano yo gutekereza. Tukamenya gutega amatwi no kumva neza, maze ibyo twumvise tukabitekerezaho neza, bimwe tukabishakira ibisubizo, ibindi tukabishyira muri gahunda y'ibikorwa byacu. Nta na rimwe twemerewe kunyuranya imvugo n'ingiro cyangwa kuvuga ibyo tudakora. Mu bihe byose tugomba kuba abanyakuri n'abizerwa kugira ngo tube intwararumuri twarazwe n'intumwa y'Imana (S). Twirinde amagambo ahoraho asize umunyu bamwe bagize umuco wo gusigiriza ibikorwa bitakozwe cyangwa ibiha abantu ikizere cy'uko bizakorwa ariko ababivuga bazi neza ko ari amasigarakicaro. Rwose ibyo byaba ari ubuhemu n'imikorere itishimiwe n'Imana.
"Muzategeka abantu ibikwiye mwiyibagirwe kandi musoma igitabo ubwanyu. Ese ntimushyira mu bwenge". Kor-ani 2:44
"Ni ishyano rwose imbere y'Imana, kuvuga ibyo mudakora". Kor-ani 61:3 Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh Ansar Allah.