Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 1
Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 1
ADHKAAR No 769 yo kuwa 05/11/2026 = 25/Jumadal-ûla/1448 Furqâni Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh. IRIBURIRO Bitangijwe ku bw’izina ry’Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w’umunsi w’ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; ishimwe n‘ikuzo ni ibyayo. Amahoro n’imigisha nibisakare k’uwasozereje intumwa n’abahanuzi, Muhammad (S) n’umuryango we.
Adhkaar iheruka yatwibukije ku “IMPANO YO GUTEKEREZA” icyari kigamijwe ni ukumenya no kwibuka ko mu buyisilamu ubwenge no gutekereza, ari ugushyira mu gaciro mu kumva ibikwiye kandi biturutse ku Mana Bityo ntitunyuranye nabyo mu migirire yacu Kandi tukibuka Kenshi ku mpano z'Imana kugirango dushimire. Iya none iratwibutsa kuri “Furqâni” igamije kutwibutsa ko furqâni ari impano y’Imana ituma umuntu atandukanya icyiza n’icyibi, ukuri n’icyinyoma ndetse no kureba kure mubyo akora byose. Furqâni Furqâni riva ku nshinga "faraqa" = gutandukanya. Kor-ani 2:50 Imana yatandukanyije uruzi rwa Nili, Benisirayeli babasha kujya hakurya, Farao n’ingabo ze bararohama. Furqâni ni igitandukanya. Kor-ani 8:41 ivuga "Yawmul- Furqâni" = umunsi wo gutandukanya (kugaragaza abayobotse ukuri n’abayobye). Muri Kor-ani 21:48 Imana ivuga ko yahaye Furqâni nabii Mussa na nabii Harûna (as). Muri Kor-ani 2:53 ikavuga ko yahaye nabii Mussa (as) igitabo na Furqâni. Uwahawe igitabo Tawurâti ni nabii Mussa gusa, nabii Harûna (as) ntagitabo yahawe, na nabii Mussa ntiyahawe ibitabo bibiri (Tawurâti na Furqâni). Muri Kor-ani 2:185, Imana ivuga ko Kor-ani ari ubuyobozi ku bantu ikaba na Furqâni.
Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 2
Muri Kor-ani 3:3 Imana ivuga ko yamanuriye Muhammad (S) igitabo mu kuri (Kor-ani) gihamya ibyakibanjirije. Muri Kor-ani 25:1 ikavuga ko yamanuriye umugaragu wayo [Muhammad (S) Furqâni. Furqâni ni ubuhanga buhambaye Imana iha abahanuzi, bwo kubasha gutandukanya igikwiye n’ikidakwiye ku bitaravuzweho mu butumwa ku buryo bweruye. Furqâni ishobora no kuba ubuhanga nk’ubwo, (mu rwego ruri munsi y’urw’abahanuzi) Imana iha abagaragu bayo bayemera bakanayubaha byimazeyo (Kor-ani 8:29). Imana iti:
“N’igihe duha Mussa igitabo na furqâni kugira ngo mube mwayoboka.” Kor-ani2:53 Muri izo âya tubonamo ko Imana yahaye nabii Mussa (as) igitabo na Furqâni. kugira ngo ashobore kugeza ubutumwa bukubiye muri icyo gitabo (Tawurâti) anifashishe ubuhanga buhambaye(Furqâni). Imana iti:
... “Yaguhishuriye igitabo buhoro buhoro mu kuri, gushimangira iby’ukuri mu byakibanjirije. Yanahishuye Tawurâti na Injîli mbere byayoboraga abantu,Yahishuye na Furqâni...”Kor- ani 3:3-4 Nanone Imana iti:
“Rwose twahaye Mussa na Hârûn Furqâni; urumuri n’urwibutso kububaha Imana ”Kor- ani21:48
“Ubutungane ni ubw’Uwamanuye Furqâni k’umugaragu we kugira ngo abere ibiremwa umuburizi ”. Kor-ani 25:1 Muri izo âya Imana ikomeza itubwira ko yahaye intumwa zayo Furqâni nyuma yo kuziha ubutumwa bwo kugeza ku bantu kugirango zibashe kububagezaho. Byumvikana neza ko
Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 3
Furqâni itagarukira kuguhitamo icyiza gusa ahubwo inafasha kubasha guhitamo icyiza kurutaho no guhitamo uburyo bwiza kuruta ubundi umuntu yakoramo ibyo akora kugirango bitange umusaruro. Umusozo: Iyo witegereje isi ya none, ibikorwa abantu bakora n’uburyo babikoramo usanga benshi bakeneye Furqâni. Iyo tugeze no mu basilamu ubwabo usanga harimo abakora ibyo bakora yewe ubundi byakabaye ari byiza nko gukora dawa cyangwa ibikorwa by’ubugiraneza, ariko wareba uko babikora ugasanga bikeneye Furqâni, kuko ubona hari uburyo bwiza buruta ubwo bakabaye bakoresha. Ibyo biduhamiriza ko dukwiye gusaba Imana kuduha Furqâni kugirango ibyo dukora cyane cyane kubwayo tubashe kubikorana ubuhanga buhebuje (Furqâni) byityo bitange umusaruro kurutaho, bitugirire akamaro hano ku isi n’ejo hazaza. Gusa hari icyo dusabwa mbere yogusaba Imana kuduha Furqâni. Imana idusaba kubanza kuyigandukira mbere yogusaba Furqâni, bivuze ko utagandukira Imana ntiyaguha Furqâni. Aho Imana itubwira iti:
“Yemwe abemeye Nimwubaha Imana izabaha Furqâni, ibasibire ibicumuro byanyu inabahanagureho ibyaha byanyu. Imana ni Nyir’ingabire zihambaye”.Kor-ani 8:29 Ni mucyo tugandukire Imana, twihatire gukora ibikorwa byiza uko dushoboye, duhungire kure ibikorwa bibi, maze dusabe Imana kuduhanaguraho ibyaha byacu no kuduha furqâni maze tuzabashe gukora ibyo dukora byose mu buryo bwiza buruta ubundi, maze tuzishimire kugira ubuzima bwiza hano ku isi ndetse tuzabone n’ingororano ejo ku munsi w’ibihembo. Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh Ansar Allah.