URUMURI RW'IMANA RUYOBORA ABANTU
01/Jumadal-âkhira/1448 URUMURI RW'IMANA RUYOBORA ABANTU Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.
IRIBURIRO
Bitangijwe ku bw'izina ry'Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w'umunsi w'ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; gushimwa no gusingizwa ni ibyayo. Amahoro n'imigisha nibisakare k'uwasozereje intumwa n'abahanuzi, Muhammad (S) n'umuryango we.
Insanganyamatsiko yaAdhkaar iheruka yari “Furqâni”, intego yari ukutwibutsa ko furqâni ari impano y'Imana ituma umuntu atandukanya ikibi n'icyiza, ukuri n'ikinyoma ndetse no kureba kure mu byo akora byose. Imana ikaba iyiha abayubaha koko nta buryarya. Muri Adhikaar ya none, iratwibutsa ku “Rumuri rw'Imana ruyobora abantu” hagamijwe kumenya no kuzirikana buri gihe ko Imana iyoboza abantu urumuri rwayo rukabakura mu mwijima w'ibibi rubaganisha ku bikwiye. URUMURI RW'IMANA RUYOBORA ABANTU Mu busilamu, iyo havuzwe urumuri rutangwa n'Imana rukayobora abantu ku bikwiye ntihaba havugwa urumuri rugaragarira amaso nk'urw'izuba, itara, cyangwa itoroshi. Urumuri ruvugwa aha ni urumurikira umutima w'umuntu rukawufasha kuva mu mwijima wo kutamenya Imana n'ubushake bwayo. Kubura urwo rumuri guteza guhakana Imana no gukora ibidakwiye birimo ubwangizi bwinshi, ubugome bukabije, no kwiyandarika no kwitesha agariro. Kuyoboka nyako guturuka ku Mana kuko ari Yo ikura abantu mu mwijima w'ubuhakanyi, ibangikanyamana n'ibindi byaha bikomeye ikabajyana ku rumuri rutuma bakora ibikwiye bihesha buri wese amahoro n'ituze nyaryo mu buzima bwe. Imana iravuga iti:
"Imana ni umurinzi n'umukunzi w'abemera, ibakura mu mwijima ikabaganisha ku rumuri. Naho abahakanye, abarinzi n'abakunzi babo ni ibigirwamana, bibakura ku rumuri bikabaganisha mu mwijima. Abo ni abo mu muriro, bazawubamo iteka ryose." Kor-ani 2:257
"Ese uwo Imana yaguriye igituza cye akaba umuyisilamu agakurikira urumuri ruturutse ku Mana Nyagasani we (ni kimwe n'abo bahakanyi?), ibihano bikomeye bizaba ku bafite imitima yinangiye itibuka Imana. Abo bari mu buyobe bugaragara". Kor-ani 39:22
"Yemwe bantu! Rwose mwagezweho n'ikimenyetso kidakuka giturutse ku Mana Nyagasani wanyu, kandi Twabahishuriye urumuri rugaragara." Kor-ani 4:174
"Alif Laam Raa Twaguhishuriye igitabo kugira ngo ukure abantu mu mwijima ubaganishe ku rumuri ku bw'uburenganzira bw'Imana Nyasagani wabo, ubageze mu nzira ya Nyirimbaraga n'icyubahiro, Ushimwa akanasingizwa iteka". Kor-ani 14:1
"Uko niko Twaguhishuriye [Kor-ani] ku bw'itegeko ryacu. Mbere yo guhishurirwa ntiwari uzi igitabo cyangwa ukwemera. Ariko Twayigize urumuri Tuyoboresha abo dushaka mu bagaragu bacu. Kandi ni ukuri rwose wowe uyobora mu nzira igororotse." Kor-ani 42:52 Zayid ibn Arqam yaravuze ati: "Umunsi umwe, turi ku kizenga cyitwa Khumm (Ghadîr Khumm) hagati ya Makka na Madina, intumwa y'Imana (S) yarahagurutse itubwira ijambo (khutba) igira iti: "Yemwe bantu! Ndi umuntu kandi mu gihe cya vuba nzagerwaho n'uwoherejwe n'Imana Nyagasani yanjye kandi nzitaba. Mbasigiye ibiremereye bibiri: icya mbere ni igitabo cy'Imana kirimo ubuyobozi n'urumuri (fihil huda wa nnûr). Muzagikomereho cyane...." Sahihi Muslim, hadisi 6225. Abul Mâliki al Ash'ari yavuze ko intumwa y'Imana (S) yavuze iti: Isuku ni igice cy'ukwemera, alhamdulillah yuzuza umunzani, subhanallahi walhamdulillah byuzuza ibiri hagati y'ibirere n'isi. Isengesho ni urumuri (nûr), isadaka ni ikimenyetso kidakuka (bur-hân), kwihangana ni itara, Kor-ani ni urwitwazo (hujja) rwawe cyangwa rugushinja. Bucya abantu bose bishyira ku isoko, bamwe bakirokora, abandi bakiyoreka". Sahihi Muslim, hadisi 534.
Umusozo : Urumuri ruturuka ku Mana, Imana iruyoboresha uwo ishaka mu bagaragu bayo kubera guhatana no kwitanga mu nzira yayo ndeste no kubera umuhate ahozaho mu guhungira kure ibibi n’ibiteye isoni agahora arushaho gutunganya no kwiyegereza Imana cyane mu migirire ye ya buri munsi. Ibyo ni ukubera ko Imana itayoboza urumuri rwayo abahemu (Kor-ani 2:258; Kor-ani 3:86), n'inkozi z'ibibi (Kor-ani 9:80; Kor-ani 61:5). Urumuri rw'Imana rushoboza umuntu gufutukirwa agatandukanya ukuri n'ikinyoma, runatanga ubwenge bwo kumenya ikiza no kugira imbaraga zo kugishyira mu bikorwa nk'uko Imana ibitubwira.
"Kandi abitanga kubera Twe, rwose Tuzabayobora inzira zacu. Ni ukuri rwose Imana iri kumwe n'abakora ibyiza". Kor-ani 29:69 Ibn Abbâsi yavuze ko intumwa y'Imana (S) yakundaga gusaba Imana igira iti: "Allahumma ij'al fi qalbi nûran, wa fi basari nûran, wa fi sam'i nûran, wa 'an yamîni nûran, wa 'an yasâri nûran, wa fawqi nûran, wa tahti nûran, wa amãmi nûran, wa khalfi nûran, waj'al Ii nûran" = Mana Nyagasani shyira urumuri mu mutima wanjye, n'urumuri mu kubona kwanjye, n'urumuri mu kumva kwanjye, n'urumuri iburyo bwanjye, n'urumuri ibumoso bwanjye, n'urumuri hejuru yanjye, n'urumuri munsi yanjye, n'urumuri imbere yanjye, n'urumuri inyuma yanjye, jye wese ungire urumuri" . Sahihi Bukhâri, hadisi 6316 Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh Ansar Allah.