Adhkaar za buri cyumweru
No. 7712026 Ugushyingo 19

UMWIJIMA W'UBUYOBE

08/Jumadal-âkhira/1448 UMWIJIMA W'UBUYOBE Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.

IRIBURIRO

Bitangijwe ku bw'izina ry'Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w'umunsi w'ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; gushimwa no gusingizwa ni ibyayo. Amahoro n'imigisha nibisakare k'uwasozereje intumwa n'abahanuzi, Muhammad (S) n'umuryango we.

Adhkaar iheruka yatwibukije ku "urumuri rw'Imana ruyobora abantu" yari igamije kudufasha kuzirikana buri gihe ko Imana iyoboza abantu urumuri rwayo rukabakura mu mwijima w'ibibi rubaganisha ku bikwiye. Iya none iratwibutsa ku “Umwijima w'ubuyobe” twibuka ko abahakana Imana baba mu mwijima ubaganisha mu muriro.

UMWIJIMA W'UBUYOBE

Muri iyi nyandiko umwijima uvugwa si ukubura k'urumuri rw'izuba guteza ijoro, ni umwijima w'umutima uterwa no kutamenya Imana na gahunda yayo igenga ibyo yaremye, maze umuntu akayoboka irari rye akaba yayobya n'abandi. Ni umwijima wo guhakana ukuri n’ibikwiye, wo kuyoba no kuyobya abandi. Umuntu ashobora kuba afite amaso abona neza, akabona ibigaragara, ariko umutima we ukaba mu mwijima ntubashe kubona ibimenyetso byatuma amenya Imana y'ukuri, ngo abashe kuyitandukanya n'ibitari Yo bisengwa mu kigwi cyayo cyangwa hamwe na Yo. Ashobora kugira ubumenyi bwinshi, imitungo itabarika, icyuhahiro gihanitse, ariko akaba aramya akanambaza ibitari Imana. Imana iravuga iti:

"Alif, Lam, Mim. Iki ni igitabo Twaguhishuriye kugira ngo ukure abantu mu mwijima ubaganishe ku rumuri ku burenganzira bw'Imana Nyagasani wabo ku nzira ya Nyrimbaraga n’icyubahiro, Ushimwa iteka ryose". Kor-ani 14:1 Iyo âya itwigisha ko Imana iyobora abantu ikoresheje urumuri rwayo, ikabakura mu mwijima w'ubuyobe ikabaganisha ku kwemera nyako no mu gukora ibikwiye. Abanze bakaguma mu mwijima w'ubuyobe.

ٱُهَللُُُّيِلَوُُٱَُنيَِلَُُُّاوهنَماَءُُمهههجِرۡهيَُُُُنِمُُٱُِتََٰمهليظلَُُُلِإُُٱُِرويلنَُُُوٱَُُنيَِلَُُُّآوهرَفَكُُُهمهههؤٓاَِلِۡوَأُُٱُهتوهغََٰطلُمههَنوهجِرۡهيَُُُنِمُٱُِرويلنَُُلِإُٱُِتََٰمهليظلَُُكِئََٰٓلوهأُُهبََٰحۡصَأُٱُِراَلنُُۡمههُُاَهيِفَُُنوهِلََِٰخ٧٥٢

"Imana ni Umurengezi w'abemeye, ibakura mu mwijima ikabaganisha ku rumuri. Naho abahakanye, abarengezi babo ni ibigirwamana, bibakura mu rumuri bikabaganisha ku mwijima. Abo ni bo bantu bo mu muriro, bazawubamo iteka ryose". Kor-ani 2:257 Iyo âya itwigisha ko Imana ariyo iyobora abemeye ikabakura mu mwijima ikabageza ku rumuri rw'ukwemera, ariko iyo umuntu ahisemo gukurikira ibitari Imana aguma mu mwijima w'ubuyobe kuko aba ayoborwa n'ibigirwamana. Abu Hurayira yavuze ko intumwa y'Imana (S) yavuze iti :

"Iyo umugaragu akoze icyaha, umutima we ujyaho icyasha kirabura. Iyo aretse icyaha akicuza agasaba Imana imbabazi, umutima we urongera ukera. Ariko iyo akomeje ibyaha, umutima wose urijima". Jami'u Tirmidhi, hadisi 3334.

Umwijima mubi ni uwo kutamenya Imana no kutamenya ibikwiye no kwiringira ibidafite umumaro. Imana iravuga iti:

ُُيبَرُنَمُۡلهقٱُِتََٰوََٰمَسلَُُُوٱُِضرَۡۡلُُُُِۡلهقٱُههَللَُُُّفَأُۡلهقٱمهتۡذََتَُُُِّهِنوهدُنِمُٓۦَُُُنوهكِلۡمَيَُلََُءٓاَِلِۡوَأُُيِوَتۡسَيُۡلَهُۡلهقُهاَٗضَُلََوُاٗعۡفَنُۡمِهِسهفنَِلۡٱََُُٰمۡعَۡلَُُُۡوٱُهيِصَۡلُُُُۡيِوَتۡسَتُۡلَهُۡمَأٱُهتََٰمهليظلَُُُوٱُهرويلنَُُُعَجُۡمَأُاوهلُُُِهِقۡلَخَكُاوهقَلَخَُءَٓكََهشَُُِِللّۦَُُُُُهَبََٰشَتَفٱُهقۡلَۡلُُُُِۡلهقُهۡمِهۡيَلَعٱُهَللُُُُِّهكُهقِلََٰخَُوههَوُٖءَۡشَٱُهدِحََٰوۡلُٱُهرََٰهَقۡل٦١

"Vuga uti: Ni nde Mana Nyagasani w'ibirere n'isi? Vuga uti: Ni Imana. Vuga uti: None se kuki mwishyiriraho abarengezi batari Yo batagira icyo bimarira ubwabo cyaba cyiza cyangwa kibi? Vuga uti: Ese uwahumye n'ubona barahwanye? Cyangwa se umwijima n'urumuri birahwanye? Cyangwa babangikanya Imana n'ibigirwamana nk'ibyaremye nko kurema kwa Yo, kugira ngo habeho isanishwa rijijishije ry'ibyaremwe! Vuga uti: Imana ni Umuremyi wa byose, ni imwe rukumbi, Uganza." Kor-ani 13:16

Muri iyo âya Imana iratwereka ko ari Yo Nyirububasha n'ubushobozi mu ijuru mo mu isi, kandi ko nta wundi ukwiye gusengwa uretse Yo ikatwereka ko ibigirwamana abantu basenga ntacyo byabamarira nabyo ubwabyo ntacyo byimanariye. Umwijima w'ubuyobe ni ukubura kumenya uwaremye byose ugasenga ibiremwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi aho gusenga umuremyi. Hari abantu bashobora kwizera ko hari imbaraga n'ubushobozi zibarinda bakazishingikiriza bakibagirwa ko ububasha bwose ari ubw'Imana. Hudhayifa ibn al Yamâni yavuze ko yumvise Intumwa y'Imana (S) ivuga iti:

"Ibigeragezo bizaba byinshi mu bantu, n'imitima yabo ibe mu buryo bubiri: umitima wera nk'ibuye ryera, ryoroshye, ridahanda, ntacyo ibigeragezo bizawutwara igihe cyose isi n'ijuru bizaba bikiriho (kuko ufite urumuri rw'Imana); n'umutima wirabura kandi wijimye umeze nk'inkono iteka yubitse; ntuzamenya icyiza ngo ugikurikire, cyangwa ngo umenye ikibi ngo ukireke ahubwo uzakurikira irari n'ibyifuzo byawo gusa". Sahihi Muslim, hadisi 369

UMUSOZO:

Bavandimwe buri muntu wese ashobora kwibaza ikibazo ati : "Ese ko dufite amaso ariko se arareba akabona ? Ko dufite amatwi aho yaba yumva neza ubutumwa buturutse ku Mana? Kuki se imitima itakira ubutumwa bwa Kor-ani bukura umuntu mu mwijima bumuganisha mu rumuri ?" Dukwiye kwiyemeza kugaragira Imana imwe rukumbi kandi y'ukuri ntawe tuyibangikanyije na Yo, tugasoma Kor-ani tugamije kuyisobanukirwa, tukayishyira mu bikorwa twirinda ibitekerezo bishobora kutujyana mu buhakanyi. Ntidukwiye na rimwe kuba mu bantu bashaka kuzimya urumuri rw'ukuri, ahubwo dukwiye kuba mu bantu barukwirakwiza. Ntidukwiye kandi kwishimira ko abandi bari mu mwijima w'ubuyobe ahubwo tugomba kubafasha tubagezaho urumuri rw'Imana tubinyujije mu mvugo nziza n'ibikorwa byiza. Ntidukwiye no kwemera ibitekerezo by'umuntu uwo ari we wese washaka kutuvana mu nzira y'Imana kabone n'ubwo yaba afite ijambo rikomeye, amafaranga menshi cyangwa abamuyobotse batabarika. Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh Ansar Allah.