D'AWA MBERE YA HIJRA
03/09/2026 = 21/Rabi’ul Awwal/1448
Assalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh.
IRIBURIRO
Bitangijwe ku bw'izina ry’Imana Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi, Umugenga w'umunsi w'ingororano, Imana imwe rukumbi, itarabyaye kandi itarabyawe, hakaba nta na kimwe cyahwana na Yo; gusingizwa no gushimwa ni ibyayo. Amahoro n'imigisha nibisakare k'uwasozereje intumwa n'abahanuzi, Muhammad (S) n'umuryango we.
Adhkaar iheruka yatwibukije "Ubuvandimwe mu buyisilamu” dufata urugero ku ntumwa y'Imana (S) yahuje abantu batandukanye baba abavandimwe nyakuri. Iya none iratwibutsa “D'awa mbere ya hijra", intego ari ukugaragaza mu nshamake bimwe mu bigeragezo bikomeye intumwa y'Imana (S) n'abayikurikiye bahuye nabyo mu myaka 13 ya mbere y'ubutumwa n'uko babyitwayemo. D'AWA MBERE YA HIJRA Intumwa y'Imana (S) imaze guhabwa ubutumwa ikanategekwa guhaguruka ikaburira (Kor-ani 74:1) yumvise neza uburemere n'agaciro k'inshingano yari imaze guhabwa. Intumwa y’Imana (S) yahereye mu rugo rwayo, bose barayemera. Yakurikijeho inshuti zayo nka Abu Bakri, nawe arayoboka. Amaze kuyoboka nawe yakoreye d'awa inshuti ze nka 'Uthmâni ibn Affâni, Zubayiri ibn Al Awwâmu, Talha ibn 'Ubaydullah, 'Abdurahmâni ibn 'Awfu, Sa'adi ibn Abi Waqqâsi, Abu 'Ubayida ibn Al Jarâhi, Khâlidi ibn Sa'îdi ibn Al'Asi, Abu Salama Abdallah ibn 'Abd Al Asadi, Arqamu ibn Abi Arqamu [umusore w'imyaka 17 wari utuye hafi ya Safa, watanze inzu ye ngo rasul (S) ajye ayigishirizamo mu ibanga] n'abandi... nabo bakorera d'awa abo mu ngo zabo mu ibanga rikomeye. Nyuma yaho Imana yategetse intumwa yayo (S) kugeza ubutumwa kuri benewabo bafitanye isano ya hafi cyane (Kor-ani 26:214). Intumwa y'Imana (S) yatumiye abagabo benewabo bakomoka kuri 'Abdul Muttalibu bagera kuri 40. Imaze kubazimanira amafunguro meza cyane, yabatangarije ko ari intumwa y'Imana, ibasaba kuyemera no kuyifasha uwo murimo, ibatangariza ko nibabyemera Imana izabaha kuba abatware b'abarabu n'abanyamahanga. Bose babihaye urw'amenyo uretse 'Aliy ibn Abi Tâlibu (umwana w'imyaka 10) wahagarutse akavuga ko abyemeye. Nyuma y'iyo d'awa (d'awatul'ashîra) benewabo banze kwitabira, ubutumwa ntibwari bukiri ibanga.
Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 2
Imana yategetse intumwa yayo gushyira ubutumwa ahagaragara, ititaye cyane ku
"Tangaza ibyo wategetswe utitaye ku babangikanyamana." Kor-ani 15:94
Nyuma y'uko intumwa y’Imana (S) ihawe itegeko ryo gutangaza ubutumwa ku mugaragaro yagiye ku gasozi ka Safa (nk'uko uwabaga afite ikibazo gikomeye cyane yabigenzaga) ihamagara amoko yose y'abanyamakka, baje bwangu n'utarabonye uko aza yohereje ujya kumwumvira icyo Muhammad (S) yabahamagariye.
Intumwa y'Imana (S) ihagaze hejuru ya Safa yababajije abiyitabye iti: "Mbabwiye ko inyuma y'uyu musozi hari igitero cy'ingabo z'abanzi cyihihishe mwabyemera? Bati: twabyemera rwose kuko tuzi ko uri umunyakuri, uri umwizerwa. Intumwa y'Imana (S) imaze kubona ko bakiyifitiye icyizere cyo kuvuga ukuri nta manyanga, yabatangarije ko ari intumwa y’Imana imwe rukumbi y'ukuri ngo ibagezeho ubutumwa bwayo ko: Uweyemeye Imana y'ukuri atayibangikanya azatunganirwa, inababurira ko abayihakana n'abayibangikanya bazahura n'akaga gakomeye. Sewabo Abu Lahabu yamusamiye hejuru aramubwira ati: "Wokorama we, icyo nicyo waduhamagariye?". Anabwira abari aho ati: "Nimwigendere." Imana yasubije Abu Lahabu ko ariwe uzorama, ko n'umutungo we yiratisha ntacyo uzamumarira, kandi ko azajya mu muriro. Kor-ani 111:1-5
Mu bihe byakurikiye iryo tangazo rusange, ntawabaye umuyisilamu, ariko inkuru yakwiriye Makka yose n'inkengero zayo, ubuyisilamu buba ibiganiro bigezweho. Mu minsi yakurikiyeho, hari abo Imana yahaye ingabire yo kumenya ukuri no kukwemera baba abayisilamu. Abo ni nka Bilâli ibn Rabâh, Yâsiri ibn 'Âmir n'umugore we Sumaya binti Khayyâti n’umuhungu wabo 'Ammâri ibn Yâsiri, Suhaybu Ar-Rûmi n’umugore we Fâtma binti Al-Khattâbi (mushiki wa 'Umari Al-Khattâbi), Khabbâbu ibn Al-Arat, Abdillahi ibn Mas'udi, Mus'abu ibn Umayri, Abu Zwari Al-Ghifâri, Zinîra Ar-Rûmîya n’abandi ...
Benshi muri abo baratotejwe bikomeye, ndetse abandi baricwa: ▪ Sumaya binti Khayyâti n'umugabo we Yâsiri ibn 'Âmir ni bo ba mbere bishwe bazira ubuyisilamu. ▪ Bilâli ibn Rabâh yahondewe amabuye ku gatuza aryamye ku musenyi w'ubutayu utwika bitavugwa. Yanambiye ukwemera kwe abwira abo bagizibanabi ati: Ahad, Ahad... yemeye gupfa aho kureka ibyo yemeye. ▪ Khabbâbu ibn Al-Arat yatotejwe na nyirabuja amutwikisha ibyuma bikuwe ku makara y'uruganda, umugongo wose urashya, ariko ntibyamurekesheje ukwemera kwe. ▪ Zinîra Ar-Rûmîya yamenwe amaso azira ukwemera kwe, abahakanyi bakamubwira ko ari umuvumo w'imana zabo yihakanye. Imana yaje kumusubiza amaso abasha kubona neza. ▪ Abdillahi ibn Mas'udi baramutoteje cyane kugeza ubwo bamuca amatwi. ▪ Abu Zwari Al-Ghifâri baramukubise cyane, akizwa na Abbâsi ibn 'Abdul Muttabibu wabwiye abakurayshi ko nibamwica benewabo bazabasibira amayira ntibongere kubona aho banyuza ibicuruzwa byabo. ▪ Mus'abu ibn Umayri, umusore w'umukungu w'imyaka 16, nyina yakundaga cyane yamubwiye ko natareka ubuyisilamu yiyahura, aramubwira ati: "Mama, wirushywa n'ubusa". Umuryango waramuciye uramutindahaza, ariko ntiyava ku izima ngo areke igihango yahaye Imana. ❖ Imana yagiye ihishurira intumwa yayo amateka y'ababayeho mbere bagatotezwa ariko ntibareke ukwemera kwabo. Ubwo butumwa bwaberaga abo bayisilamu bashya isoko
Adhkaar ni ubutumwa bw’umuryango Ansar Allah ku banyamuryango. Page 3
ikomeye y'imbaraga zituma bagira igihagararo gihamye, uko byagenda kose (istiqâma). Imana yababwiye amateka ya As-hâbul-ukhdûdi: abemera bo muri Yemeni batotejwe n’umwami w’uyahudi Dhu Nuwâsi, banze kwemera abata mu rwobo rwaka umuriro.
"Abanyamwobo bogatsindwa! Bacanye umuriro ugurumana, bicara bawukikije, bashungera ibyo bakorera abemera, babaziza gusa kwemera Imana Nyirimbaraga n'icyubahiro, Ushimwa iteka." Kor-ani 85:4-8
❖ Imana yababwiye inkuru y'abasore 6 bakomoka mu miryango ikomeye, n'undi musore w'inshuti yabo wa 7 wari umushumba afite imbwa imufasha kuragira amatungo. Bose banze gukurikira benewabo mu buhakanyi bwabo biyemeza guhara byose, bahungira mu buvumo butagira ubuzima bari kumwe n'imbwa yabo (As-hâbul-kahfi). Kor-ani 18:9-22
❖ Imana yababwiye n'inkuru y'umugabo wo mu muryango wa Farawo wemeye nabii Mussa (as) agahisha ukwemera kwe ngo atakuzira. Ariko aho Farawo n'ibyegera bye biyemeje kwica nabii Mussa (as) uwo mugabo yiyemeje kurengera nabii Mussa (as) icyo byasaba cyose ababwira ko badakwiye kwica umuntu bamuziza ko yemeye Imana. Ati: niba ari umunyabinyoma, ibinyoma bye bizamugaruka, ariko niba ari umunyakuri namwe muragowe. Kor-ani 40:28-45
Itotezwa rimaze gukara, intumwa y'Imana (S) yabwiye bamwe mu bayoboke bayo kwimukira mu gihugu cya Habasha kuko "kiyoborwa n'umwami utarenganya". Abarenga ijana barimo n'abagore nka 20 bimukiye Habasha yabobowe na mwenesewabo w'intumwa y'Imana (S), Ja'afari wari umuhanga n'umukwe wayo, Uthmâni ibn Affâni wari umukungu.
❖ Bagerageje guha ruswa intumwa y'Imana (S) bayiha ubwami, abagore beza n'imitungo itabarika, ibabwira ko n'iyo bayishyira ukwezi mu kiganza kimwe n'izuba mu kindi itareka kuvuga ubutumwa bw'Imana. Itoteza ryarushijeho gukara, abayisilamu bashyirwa mu kato igihe cy'imyaka 3 yose, ariko ntibaretse idini yabo, ntibanaretse kuvuga ubutumwa mu buryo bunyuranye. ❖ Intumwa y'Imana (S) yakoze d'awa i Tayifu iri kumwe na Zayidi ibn Hâritha, babirukana babatera amabuye baravirirana. Ariko intumwa y'Imana (S) yabasabiye imbabazi, ivuga ko batazi ibyo bakora! Mu bihe bya hijja (na mbere y’ubutumwa bwa Kor-ani, abaturiye kariya karere bari basanzwe bakora hijja), intumwa y'Imana yakoreye d'awa abanyamadina baremera, intumwa y'Imana (S) ibaha Mus'abu ibn Umayri ngo abigishe. Nyuma y'umwaka umwe Mus'abu yari amaze guhindura abanyamadina benshi ku buryo basabye intumwa y'Imana (S) n'abayisilamu kwimukira iwabo.
Umusozo: Kuvuga ubutumwa bw'Imana ni umurimo uruta iyindi yose, usaba ubwitonzi no kwihangana. Ujyana kandi n'ibigeregezo bitoroshye, ariko iyo habayeho kugira igihagararo, inkunga y'Imana iba hafi cyane. Wassalamu alaykum wa rahmatullahi wa barakatuh Ansar Allah.